Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yategetse ko abari abayobozi b’intara za Ituri na Kivu ya Ruguru bakurwa ku mirimo bagasimbuzwa abasirikare bazungirizwa n’abapolisi kugeza ubwo umutekano muri utu duce uzaba ugarutse.
Biteganijwe ko aba bayobozi bashya bizi ntara bagiye gufatanya n’inzego z’ingabo na Polisi hagamjwe guhiga bukware imitwe yitwaje intrwaro yayogoje utu duce.
Uku gusimbuza inzego za Gisivili hagashyirwaho inzego zishinzwe umutekano kwavuye mu myanzuro y’inama Perezida Tshisekedi ,ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo za Congo FARDC yagiranye n’abayobozi bakuru b’ingabo na Polisi nkuko yasomewe kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi we Kasongo Mwema Yamba .
Yagize ati “ Guverinoma zayoboraga intara ya Ituri na Kivu ya Ruguru zisimbuwe n’abasirikare bazaba bungirijwe n’abapolisi. Inzego zose zakorera muri izi ntara nazo zibaye zihagaritswe ku bw’inyungu rusange”
Uyu muvugizi wa Perezida Tshisekedi yavuze ko mu gihe ibyemezo byo kurwego rw’intara byafatwaga na Guverineri , abamwungirije ndetse na Guverinoma y’Intara , kuri ubu atariko bimeze , kuko Guverineri azajya afata imyanzuro yose abona ko inyuze mu mucyo, uretse irebana n’ubuzima bw’igihugu muri rusange,
Bivugwako guhera kuri utu wa 6 Gicurasi 2021 aribwo aba bayobozi batatangajwe amazina baratangira imirimo yabo, aho mu bikorwa biteganijwe gushyirwamo imbaraga ari: Kugenzura abantu bose binjiye mu materitwari batazwi haba ku manwa na nijoro, Gusaka buri muntu wese baketse ko ashobora kuba umwe mu barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro n’ibindi.
Uyu mwanzuro wo gusimbuza abayobozi b’abasiviili uje ukurikira uwo kuwa 30 Mata 2021 wavugaga ko intara ya Ituri na Kivu ya Ruguru zishyizwe mu bihe bidasanzwe kubera umutekano muke wari ukomeje kuhagaragara.