Muri RDC, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo rirahamagarira urubyiruko kubatera ingabo mu bitugu bagakuraho Perezida Tshisekedi.
Mu butumwa batanze bagize bati:
“Turakomeza gushishikariza abasore n’inkumi bacu kwinjira muri AFC kugirango dushobore gufatanyiriza hamwe no kuvana igihugu cyacu muri guverinoma idashoboye, irangwa n’ itsembabwoko na ruswa .
Guverinoma yononekaye ya Kinshasa yongeye kwibeshya no kwerekana ko Tshilombo adafite ubushobozi nk’uwatsinze amatora yo ku ya 20 Ukuboza.
Aya matora niyo matora y’akajagari, urugomo n’akarengane yabaye mu gihugu cyacu. Ndashaka kubibutsa ko abantu bose batashoboye gutora, cyane cyane mu turere tugenzurwa na AFC.
Twifuje kandi kwibutsa ko guverinoma ya Kinshasa yakomeje kwibasira no kwica abaturage hamwe na bagenzi bayo b’abagizi ba nabi nka FDLR-WAZALENDO, abacanshuro, n’abindi.
Ariko AFC izakomeza gufata ingamba zose zo guhosha iterabwoba iryo ari ryo ryose, rizatuma abaturage bahungabana mu karere kagenzurwa na AFC.”
Uyu mutwe wa AFC watangaje ibi byose nyuma yuko urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rwemeje ko ibirego byatanzwe bisaba ko amatora ateshwa agaciro nta shingiro bifite rwemeza Tshisekedi ariwe wayatsinze.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com