Ibitero bibiri by’inyeshyamba za ADF byabereye i Mamove, mu gace ka Babila-Bakaiku, muri Gurupoma ya Batangi-Mbau muri Teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, byatumye benshi mu baturage bava mu byabo muri bimwe bice byavuzwe haruguru. Kuri uyu wa kabiri , tariki ya 06 Ukwakira 2020, nkuko bivugwa na Kinos Katuo, Perezida wa Sosiyete ya Sivili .
Mamove ubwo yaganiraga na 7sur7.CD Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru, yavuze ko abantu bari batuye ahantu harenga 10 bataye ibyabo nyuma y’amasaha makeya habaye ibitero, abagera ku 10 bakahasiga ubuzima naho 3 bagakomereka bikomeye.
Agira iti « Uyu munsi turabarura ahantu hagera ku 10 hatagituwe , harimo Apetina Sana, Mambau, Mangazi, Maleki, Baeti, Masesele, Matembela, Malyajame, Mebundu, Mabulu et Mulolya. Abaturage bose bahunze berekeza mu tundi duce twa Teritwari turimo umutekano ».
Yakomeje agira ati : « Abaturage basigaye i Mamove bari ku kigero cya 20% kandi nabo bateraniye ahantu hamwe».
Avugana na 7SUR7.CD, umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Beni ushinzwe ubukungu, Rosette Kavula, yahamagarfiye abaturage kuba maso , batunga agatoki abakekwa bose bari muri ako gace.
Ati « Kugeza ubu biragoye kumenya umwanzi n’utari we. Ababishoboye bakwerekeza mu buryo bushoboka, aho ingabo za FARDC na Polisi bari ».
Yakomeje ahamagarira abaturage bakiri mu duce tutarimo ingabo , kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zibegereye uko umutekano wabo uhagaze.
Uyobora agace ka Babila-Bakaiku yemeje ko mu gihe cy’amasaha 72 mu gace ka Mamove hari hamaze kwicwa abagera kuri 17.
SETORA Janvier