Ibitero bibiri by’inyeshyamba za ADF byabereye i Mamove, mu gace ka Babila-Bakaiku, muri Gurupoma ya Batangi-Mbau muri Teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, byatumye benshi mu baturage bava mu byabo muri bimwe bice byavuzwe haruguru.
Kuri uyu wa kabiri , tariki ya 06 Ukwakira 2020, nkuko bivugwa na Kinos Katuo, Perezida wa Sosiyete Sivili ya Mamove ubwo yaganiraga na 7sur7.CD Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru, yavuze ko abantu bari batuye ahantu harenga 10 bataye ibyabo nyuma y’amasaha makeya habaye ibitero, abagera ku 10 bakahasiga ubuzima naho 3 bagakomereka bikomeye.
Agira iti « Uyu munsi turabarura ahantu hagera ku 10 hatagituwe , harimo Apetina Sana, Mambau, Mangazi, Maleki, Baeti, Masesele, Matembela, Malyajame, Mebundu, Mabulu et Mulolya. Abaturage bose bahunze berekeza mu tundi duce twa Teritwari turimo umutekano ».
Yakomeje agira ati : « Abaturage basigaye i Mamove bari ku kigero cya 20% kandi nabo bateraniye ahantu hamwe».
Avugana na 7SUR7.CD, umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Beni ushinzwe ubukungu, Rosette Kavula, yahamagarfiye abaturage kuba maso , batunga agatoki abakekwa bose bari muri ako gace.
Ati « Kugeza ubu biragoye kumenya umwanzi n’utari we. Ababishoboye bakwerekeza mu buryo bushoboka, aho ingabo za FARDC na Polisi bari ».
Yakomeje ahamagarira abaturage bakiri mu duce tutarimo ingabo , kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zibegereye uko umutekano wabo uhagaze.
Uyobora agace ka Babila-Bakaiku yemeje ko mu gihe cy’amasaha 72 mu gace ka Mamove hari hamaze kwicwa abagera kuri 17.
SETORA Janvier