Hagaragaye amafoto y’abaturage bo mu bwoko bw’Abahema bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari gukorerwa Jenoside, aho bishwe urw’agashinyaguro.
Ni amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu bagiye bicwa urupfu rw’agashinyaguro, arimo n’ay’imirambo yagiye izingazingirwa mu misambi.
Uwatanze amakuru kuri aya mashusho, avuga ko aba baturage ari abo mu bwoko bw’Abahema bari barahunze aho batuye, biciwe mu nkambi bari bacumbitsemo.
Umuryango w’urubyiruko ruharanira amahoro muri Ituri, watangaje aya makuru, wavuze ko aba baturage bishwe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.
Yagize ati “Bishwe ejo ku wa Gatatu tariki 22/03/2023 na CODECO mu gace ka NG’LE, kari mu kilometer kimwe uvuye muri site ya Savo ahatuye abahema.”
Ubu bwoko bw’Abahema buri mu bwugarijwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bumaze iminsi bubera mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imiryango mpuzamahanga iharanira Uburenganzira bwa muntu, iherutse gutabariza abaturage bo muri ubu bwoko bw’Abahema, isaba umuryango mpuzamahanga ukwiye kugira icyo ukora.
RWANDATRIBUNE.COM
M23 ikwiye kujya guhiga CODECO. Iyi CODECO nayo ishobora kuba ikorana na Tshisekedi, kuko yo nubwo yakwica million y’abantu ntibayivugaho.
Imiryango iharanira uburenganzira bwamuntu Aho kuvugira abicwa muri RDC barimo kuvugira abatinganyi banzwe na Uganda