Amashirakinyoma ku nkambi yitirirwa impunzi z’abanyarwanda ihora itabarizwa na MRCD-UBUMWE
Lt.Gen Wilson Irategeka na Rukokoma
Muri iki cyumweru ihuriro mpuzamashyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda MRCD ryasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru risaba umuryango mpuzamahanga kureka kureberera ibitero bya gisirikare iri shyaka rivuga ko bigabwa n’ingabo za Congo ku cyo ryita inkambi y’impunzi z’abanyarwanda iri I Kalehe muri Kivu y’amajyepfo.
Iyi mpuzamashyaka ivuga ko ibi bitero bigabwa n’ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’iz’u Rwanda ngo ziba zambaye impuzankano z’igisirikare cya Congo bikaba atari ubwa mbere iri shyaka rishinja aba basirikira b’ibihugu byombi kwibasira iyo nkambi yitirirwa impunzi z’abanyarwanda.
Muri iri tangazo MRCD itabarizamo impunzi zo mu nkambi yo mu karere ka Kalehe ko muri Kivu y’amajyepfo ivuga ko iyo nkambi yemewe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR ibintu bihabanye cyane n’ukuri .
Nkuko bitangazwa na HCR muri Congo, iby’itwa inkambi z’abanyarwanda muri Kalehe atari inkambi ahubwo ari abaturage b’abanyarwanda bagizwe n’imiryango ikomoka ku barwanyi b’umutwe w’ingabo w’ishyaka MRCD witwa FLN baba mu mashyamba ya Congo aho bagenda bimuka ku mpamvu zo gushaka amaramuko no guhunga ibitero by’ingabo za Congo FARDC.
Muri Nzeli 2006 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryashyize ahagaragara igitabo gikubiyemo amahame agenga ubufasha iri shami rigenera impunzi.Iki gitabo cyiswe Des standards et des indicateures gikubiyemo amahame ashingiye ku burenganzira bwa muntu,amahame mpuzamahanga agenga impunzi ndetse na manda ishyiraho ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi UNHCR.
Aha turasangamo ingingo nyinshi zigaragaza ko icyo mpuzamashyaka MRCD-Ubumwe ryita inkambi ari igihimbano yiremeye mu nyungu zo kugira ngo rirebe ko ryaramuka kabiri gusa ariko ingingo eshatu zonyine dukura muri icyo gitabo zirahagije mu kugaragaza ukuri ku bivugwa n’iryo shyaka.
Izi ngingo turazisanga ku rupapuro rwa 6 rw’iki gitabo ahanditse ko HCR ifite munshingano zayo gutanga ubufasha mu by’imibereho(ravitaillement) ku mpunzi ziri mu nkambi igengwa n’amahame yayo .Ubufasha buvugwa aha ni ibyo kurya,ibikoresho byo murugo,ibiryamirwa n’amahema yo guturamo ndetse hakanagaragara icyapa kiranga iyo nkambi.Ibi usanga akenshi biriho ikirangantego cya UNHCR.
Amakuru rwandatribune.com ikura muri bamwe mu barwanyi b’umutwe w’ingabo w’ishyaka MRCD witwa FLN agaragaza impamvu zinyuranye zigaragaza ko icyiswe inkambi mu itangazo ryashyizwe ahagaraga na MRCD ari ikinyoma kuko icyo MRCD yita inkambi kibayeho mu buzima bunyuranyije n’amahame y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR agenga inkambi y’impunzi.
Umwe mu barwanyi ba FLN tutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we yatubwiye ko abo baturage b’abanyarwanda ari abakomoka ku imiryango y’abarwanyi ba FLN,aba bakaba bagizwe ahanini n’abagore n’abana .
Aba banyarwanda ngo bifashishwa mu bikorwa twakwita ibyo gukingira ikibaba barwanyi ba FLN cyane ko benshi ari abasaza batagishoboye kwirukanka urugero nka Gen.Wilson Irategeka aba azengurutswe n’abagore n’abana kubera ko atagishoboye kugenda yihuta bitewe n’indwara ya gute na Diyabete byatewe no kurya inyama nyinshi zo mu ishyamba.
Aba baturage ngo baba mu tuzu tw’ibyatsi bubaka tw’igihe gito mu mashyamba ya Congo bakaba bashinzwe gushakira ibyo kurya ingabo za FLN no kuzitekera.
aba baturage biganjemo abagore bakora umurimo wo guhinga kugira ngo babone ibyo bagaburira ingabo za FLN zigizwe n’abagabo babo ndetse n’abana babo.
Ngo iyo igitero cyo guhashya imitwe yitwaje intwaro kigabwe n’ingabo za Congo aba barwanyi bava mu birindiro byabo bakamanuka muri aba baturage bakiyambura imyenda ya gisirikare bakambara iya gisivili bakiyita abaturage nabo maze ingabo za FRDC ntizibaraseho kuko zitabasha kubona uko zivangura inyeshyamba n’abo baturage maze inyeshyamba zikarokora zityo.Aya mayeri yo guhungira mu basiville(imiryango yabo) zikiyambura intwaro ngo abarwanyi ba FLN bayakoresheje igihe kinini.
Ibitero biheruka byasanze aba banyarwanda ahitwa Campombo n’ahitwa Rutare werekeza ku ishyamba rya kinono,ni muri Kivu y’amajyepfo.
Ubu buzima bwo kubaho bishakira ibyo kurya,bataba mu mahema atangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ahubwo bakaba mu tuzu tw’ibyatsi bigondagondeye tw’igihe gito kuko baba bateganya kwimuka bakajya ahandi ndetse no kuba aba banyarwanda babana n’inyeshyamba ni ikimenyetso cy’uko atari impunzi ndetse ko n’aho baba atari mu nkambi.
Indi ngingo nayo iboneka kuri urwo rupapuro rwa 6 rw’igitabo Des standards et des indicateures ni ivuga ko iyo habaye ikibazo cy’umutekano muke ku mpunzi ziri mu nkambi yemewe n’amategeko ishami ry’umuryango w’abibumbye rifata iyambere mu gutabariza izo mpunzi, kugeza ubu akaba nta tangazo ryatanzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi kuri iyo ngingo.
Kuri uru rutonde rw’intego 7 zigenga mu kurinda impunzi ziboneka kuri uru rupapuro rwa 6 rw’igitabo cyiswe Des standards et des indicateures ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko ritegetswe kurinda no guharanira ko impunzi zigira inkambi yo guturamo ihoraho(stability) byaba ngombwa ko zimuka rikaziherekeza ndetse rikanishingira urwo rugendo.
Itangazo rigenewe abanyamuru Nomero 017/2019/11/26 ryatanzwe n’ishyaka MRCD-Ubumwe mu ijoro ryo kuwa 25-26 Ugushyingo 2019 rivuga ko ingabo za Congo FRDC zifatanyije n’iz’u Rwanda RDF zateye inkambi y’impunzi z’abanyarwanda yo mu karere ka Kalehe ho muri Kivu y’amajyepfo.
Muri iri tangazo MRCD-Ubumwe ivuga ko isaba umuryango mpuzamahanga gukoresha ubushobozi bwawo bwose ufite ugatabara byihutirwa izo mpunzi z’abanyarwanda(…)nk’uko byibukijwe mu itangazo Nomero 016/2019/11/14 ryo kuwa 14 Uguhsyingo 2019.Iri tangazo ryo kuwa 14 Ugushyingo ryatabarizaga n’ubundi izi mpunzi z’abanyarwanda aho MRCD-Ubumwe yavugaga ko zagabweho ibitero mu nkambi iherereye I Turi ho muri kivu y’amajyaruguru.
Kuba MRCD yatabariza izi yita impunzi z’abanyarwanda ko zigabwaho ibitero mu duce dutandukanye(mu karere ka Kalehe no mu ntara ya Ituri) bivuze ko izo mpunzi zitagira ho ziba hahoraho ko zihora zimuka kandi nyamara ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR riteganya ko impunzi zigomba kubakirwa inkambi ahantu hazwi hahoraho byaba ngombwa ko zimurwa zigaherekezwa n’iryo shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ariko kuri izi zitabarizwa na MRCD-ubumwe siko biri.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko guhimba ibinyoma by’uko ingabo za Congo FRDC n’iz’u Rwanda RDF zagabye igitero ku banyarwanda baba mu mashyamba ya Congo ari uburyo umuyobozi wa MRCD Gen.Wilson Irategeka akoresha kugira ngo ayobye uburari ku badasobanukiwe n’imigambi ye mibisha yo guheza abanyarwanda mu mashyamba ya Congo no kubangisha Leta y’u Rwanda.
MRCD-UBUMWE ubu ihagarariwe na Lt.Gen Ndagijimana Laurent uzwi nka Wilson Irategeka yavukiye mu cyahoze ari Komini Nyakabanda ahitwa Ngaru,ubu ni mu Karere ka Muhanga,Intara y’Amajyepfo,muri Jenoside yakorewe abatutsi yahunze afite ipeti rya Su Liyetona muri EX FAR,akaba ari nawe Perezida wa CNRD UBWIYUNGE yiyomoye kuri FDLR.
Umukobwa Aisha