Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Vincent Karega yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi Ambasaderi Karega yabitangarije itangazamkuru nyuma y’inama yari amaze kugirana na Perezida wa Sena y’iki gihugu Modeste Bahati Lukwebo kuwa 12 Gicurasi 2021.
Ambasaderi Karega yavuze ko igihugu cye gishyigikiye amahoro, iterambere n’ubufatanye na DRC mu nzego zose. Yashimangiye kandi ko umutekano n’iterambere ry’igihugu cya Lumumba[RDC] bizagirira akamaro Afurika muri rusange.
Ati”Dushyigikiye amahoro, iterambere n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Dushyigikiye ibikorwa byose byakozwe na guverinoma ya Kinshasa kugira ngo igihugu gituze. Congo itekanye bigirira akamaro abatuye Ibiyaga bigari ndetse na Afurika muri rusange”
Vincent Karega, yashimangiye ko Repubulika y’u Rwanda ishimira ku mugaragaro perezida wa Sena Modeste Bahati Lukwebo uruhare rukomeye yagize mu biganiro byatumye hashyirwaho ubumwe bwera bw’igihugu no gushyigikira inzira yiterambere rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi aherutse gutangaza ko ashyizeho abayobozi b’abasirikare n’ababungirije b’abapolisi mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.Ni iteka rya Perezida ryatangiye gukurikizwa ku wa kane, 6 Gicurasi 2021.