Mu mezi atandatu ashize abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi mu gace ka Nyamilima, muri sheferi ya Bwisha, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru abaturage bishyura imisoro ikakaye ku nyeshyamba z’abanyarwanda za FDLR ,RUD URUNANA na FPP .
Aba baturage batuye mu birimotero 110 uvuye i Goma bemeza ko abarwanyi bo mu mitwe y’abanyarwanda FDLR,RUD na FPP, aho abaturage baba bagomba kwishyura ikiguzi kugirango izi nyeshyamba zibacungire umutekano.
Ubuhamya bw’umuturage utuye muri aka gace wavuganye na Rwandatribune, buvuga ko mbere yo guhinga umuturage yishyura amafaranga y’umusoro kuri izi nyeshyamba ndetse no mu gihe cyo gusarura bikaba uko ari naho bahera bavuga ko uko bishyura umusoro ukabije bizatuma bahora mu bukene bukabije.
Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati” Buri gihe iyo dusarura , umufuka w’umuceri batwishyuza umusoro w’ibihumbi 3 by’amafaranga ya Congo, umufuka w’imyumbati twishyura 1000 , uwa soya 3000, naho umufuka w’amakara tuwishyura 1000 cf, muri make twaragowe.
Abaturage bakomeza bavuga ko ibi byabarambiye ndetse nugerageje kuvuga , inyeshyamba zihita zimwica nkaho batanze urugero,rw’umwana w’umuyobozi kwo mu gace ka Nyamilima uherutse kwicwa n’ibikomere yakomoye ku iyicarubozo yakorewe n’abarwanyi ba RUD baje bayobowe n’uwitwa Ajida Yasoro ,ubwo yageragezaga kuvuga ku karengane bakorerwa.
Abo baturage kandi bavuga benshi muri abo barwanyi bamaze kwigwizaho imitungo k’uburyo bigoye ko bashobora gutaha mu gihugu cyabo kubera ko baryohewe n’ubutunzi bwa Congo.
Uyu muturage avuga ko nk’uwitwa Cpt.Nshimiyimana Cassien afite imitungo itimukanwa muri Nyabanira,harimo n’inzu ibarirwa mu bihumbi 50 by’amadorari,mu gihe umwungirije Ajida Yasolo afite imodoka zo mu bwoko bwa Fuso na za Farumasi aho muri Binza.
Agace ka Binza kakomeje kuba indiri y’imitwe y’abitwaje intwaro kubera ibikorwa by’ubuhinzi bigenda byototera Pariki ya Virunga,izi nyeshyamba zikaba arizo zishyuza ubukode bw’ayo masambu.
Mwizerwa Ally