Hagaragaye andi mashusho agaragaza abaturage b’Abanyekongo bari kwica mugenzi wabo wo mu bwoko b’Abatutsi, bamukubita ibibando ndetse n’amabuye arimo n’ibibuye binini.
Ni amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023.
Aya mashusho agaragaramo umuturage w’umugabo bamuryamishije hasi, bigaragara ko akirimo akuka, abaturage bandi bakaza bagafata inkoni zirimo n’ibibano bagakubita ndetse n’ibibuye binini, akinyeganyeza asa nk’ugitera akuka.
Muri aba baturage baba bari gukubita uyu mugenzi wabo, haba harimo n’abana bato, baza bagafata amabuye n’inkoni na bo bagakubita.
Ubu bugome bukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ni bwo bwanatumye havuka umutwe wa M23 ukomeje kurwanira uburenganzira bwa bene wabo.
Uyu mutwe kandi ukomeje gutabariza aba baturage nubwo umuryango mpuzamahanga ukomeje kubitera umugongo.
Gusa M23 iherutse gutangaza ko igiye kwinjira mu rugamba rwo guhagarika iyi jenoside iri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
RWANDATRIBUNE.COM