Hagaragaye andi mashusho agaragaza akarengane n’itotezwa bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, agaragaramo abasore barindwi baboshywe amaboko bicajwe mu kazu gato bigaragara ko bishwe n’inzara.
Ni amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, aho aba basore bo mu bwoko bw’Abatutsi baba bafungiye mu kazi gato k’imbago baboshywe amaboko.
Muri aya mashusho humvikanamo uwayashe asa nk’ubwira uwo agiye kuyoherereza ko ati “Bano ni ba basore niba hari undi utari kunonamo uraza kumbwira. Ni abasore barindwi ariko wowe wanditse umunani.”
Uyu uvuga muri aya mashusho, avuga ko bari kumusaba byihutirwa ko aba basore baba boherejwe i Goma ku Mujenerali mukuru.
Bamwe mu bamagana ibikorwa byo gutoteza Abanyekongo b’Abatutsi bagize icyo bavuga kuri aya mashusho, basabye ko atari aba gusa kuko hari n’abandi Batutsi bafungiye mu zindi kasho.
Uwagize icyo avuga kuri aya mashusho umwe, yagize ati “Turasaba ko abo bashumba barekurwa vuba na bwangu kimwe n’abandi benshi b’inzirakarengane z’Abatutsi bafungiye muri gereza hirya no hino bazira ubwoko bw’Abatutsi.”
RWANDATRIBUNE.COM