Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa iyicarubozo, ndetse bigakorerwa ku karubanda, aho hongeye kugaragara amashusho y’umuturage wo muri uyu bwoko, bamwambitse ubusa, hari uri kumushuna igitsina cye.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kugaragara ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’abatutsi.
Mu minsi ishize, hagaragaye bamwe bicaga urupfu rw’agashinyaguro, babatwitse, abandi bakabazengurukana mu nsisiro babambitse ubusa buriburi, ndetse hari n’abo bica bakabarya.
Kuri iyi nshuro noneho, hagaragaye andi mashusho ateye agahinda aho uwo mu bwoko bw’Abatutsi, baba bamuryamishije hasi bamwambitse ubusa buriburi.
Uba ari gukubita uyu muturage, anyuzamo agashuna igitsina cye, agakurura, mu gihe undi aba agaragaza ko ari kubabara cyane.
Umuryango Dignite du Kivu washyize aya mashusho kuri Twitter, wagize uti “Dore akaga gakomeye umututsi ari kunyuramo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Voici ce qui arrive à toute personne au faciès tutsi en RDC.
La haine, le tribalisme et la xénophobie sont des tares à éradiquer dans ce pays. Le diable s'est emparé de notre pays.
Il nous faut des hommes courageux pour faire la différence. pic.twitter.com/P4Ry2BxglG
— Dignité du Kivu (@CongoLiberte) December 25, 2022
Ubu butumwa bwa Dignite du Kivu, bukomeza bugira buti “Urwango, kurya abantu, ivanguramoko ni icengezamarwara riri kubibwa muri iki Gihugu.”
Ubu butumwa busoza bugira buti “Umuzimu akomeje kwigarurira Igihugu cyacu.”
Umutwe wa M23 wavutse ugamije kurwanya aka karengane gakorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, uherutse kongera kubwira amahanga ko Guverinoma ya Congo ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, bakomeje gukorera Jenoside aba baturage, kandi ko amahanga akomeje kubirenza ingohi.
RWANDATRIBUNE.COM
Mubyukuri birababaje cyane ubwoko bw’Abatutsi bukomeje kurebgana Amahanga arebera biteye gahunda icyo maze kubona Amahanga yanga umututsi kuko no muri 94 umututsi yarenganye Amahanga arebera.njye M23 nyirinyuma murugamba rwo kurengera umututsi muri congo Amahanga ndabona ntacyo yadufaha uretse gushigikira izo nkozi zibibi