Abacanshuro bo mu itsinda ry’indwanyi z’abarusiya rya Wagner bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugamba rwo guhashya M23, bongeye kugaragara noneho bibagaragara ko bagiye ku rugamba.
Bagaragaye mu ifoto yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, aho aba bacanshuro baba bari mu modoka ya RDC bambaye imyambaro y’intambara banafite imbunda zikomeye.
Aba bacanshuro bamaze iminsi bavugwa ko bari gufatanya na FARDC yanitabaje imitwe y’inyeshyamba irimo uwa FDRL, aho bagiye bagaragara mu bikorwa binyuranye.
Ifoto yagaragaye noneho yo ishimangira ko aba barwanyi b’abazungu bari muri Congo Kinshasa dore ko bafotowe bari mu modoka ifite ibirango bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ifoto yaje ikurikira izindi zagiye zigaragaza izi ndwanyi zirimo izaberekanaga bari kuri hoteli yitwa Biza iri mu mujyi wa Goma aho bacumbitse kuva bagera muri Congo.
Umutwe wa M23 baje kurwanya, uherutse kunenga ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba bwarinjije abanyamahanga mu bibazo babyo, bunasaba Guverinoma ya Congo gutanga ibisobanuro ku by’aba bacanshuro.
Uyu mutwe kandi wageneye aba bacanshuro ko batawuteye ubwoba, ubamenyesha ko na bo ibizababaho ari n’ibikomeje kuba ku nyeshyamba n’abasirikare ba FARDC bakomeje kuburira ubuzima muri uru rugamba.
RWANDATRIBUNE.COM
Babakubite ambush maze babanze batere stun grenade ubundi babarase amaguru babafate mpiri, Akenshi bariya hejuru baba bambaye bulet proof. Gusa babarashe na stun genade hamwe n’umuriro icyarimwe byakemuka.
Ngo wanenze ubutegetsi ko bwinjije abanyamahanga?Birasekeje.M23 se yasobanura ko RDF ari aba Congoman nyabuda