Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Kamena 2022 n’ihuriro ry’abadepite bo mu ntara 26 zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Umukuru w’Igihugu Felix Tshisekedi guhagarika umubano wa Congo Kinshasa n’igihugu cy’u Rwanda, hagahita hatangizwa intambara k’u Rwanda.
Aba badepite bavuga ko impamvu bafashe iki cyemezo ari uko basnze u Rwanda rufasha M23 , ario nayo mpamvu bahisemo ko hatangizwa intambara igitaraganya ku gihugu cy’u Rwanda.
Si ibi gusa kuko irindi huriro ryiyise iry’Abanye-Congo babanyabwenge baba mu mahanga (FICE) nabo bagendeye ku bimaze iminsi biba mu gihugu cyabo batangaje ko bashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi hamwe n’inzego za gisirikare ziri kurwana mu ntambara bavuga ko bashowemo n’u Rwanda.
Bakomeje bavuga bati “Dukomeje gushyigikira igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ,twe nk’Abanyekongo baba hanze, twishyize hamwe kugirango dukomeze ku rwanirira ubusugire bw’igihugu cyacu nk’uko ingabo zabitugaragarije mu ntambara yabereye Runyoni,Bugusa,Jomba na Kibumba ,aho batweretse bidasubirwaho ugutsindwa kw’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’inyeshyamba za M23. Tuboneyeho umwanya wo kumenyesha buri munyekongo aho ava akagera ku Isi yose ko tutazabareka ngo murwane urugamba mwenyine muhanganyemo n’umwanzi wacu ,M23 ifashwa n’u Rwanda.
Twe nkihuriro ry’Abanyekongo tubona kuba Perezida Felix Tshekedi ashaka amahoro bamwe babibona nk’ubugwari,kandi twamaganye u Rwanda mu gukomeza kwiyoberanya mu bitero rukomeje kugaba ku ngabo zacu FARDC i Bunagana. Si ibyo gusa tugomba no kuvanaho amasezerano twagiranye nu Rwanda,kandi Ambasaderi wacu uri mu Rwanda agomba guhita avayo,na Ambasaderi w’u Rwanda nawe agomba kuva kubutaka bwacu.
Iri huriro( FICE) dusoje dusaba Perezida guhakana yivuye inyuma ingabo za EAC ku butaka bwa RD-Congo mu rwego rwo kubungabunga amahoro, kuko niba dushaka ubufasha tugomba kwitabaza ibindi bihugu by]inshuti byo ku Isi bitarimo EAC.
Mudahemuka Camille