Kuva kuwa 8 Ukwakira 2021 icyorezo cya Ebola cyakongera kugaragara i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abantu 6 mu 8 bamaze kuyandura imaze kubahitana.
Umuhuzabikorwa w’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima muri Repubulika iharaniora Demokarasi ya Congo David McLachlan-Karr, avuga ko Leta ya Congo iri gukora ibishoboka birimo ubukangurambaga no gukingira abaturage iki cyorezo kiza ku mwanya wa 13 mu bikomeye ku Isi.
Yagize ati ” DR Congo iri gukora ibishoboka ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo mu guhangana n’iki cyorezo cyongeye kugaragagra i Beni kuwa 8 Ukwakira 2021.”
Uyu mwaduko wa Ebola ubaye uwa 13 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,abo mu nshuro zabanje hagiye havugwa ibikorwa byo byo gusambanya abagore n’abakobwa bikozwe n’abakozi b’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS bari mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo nkuko raporo yo kuwa 28 Nzeri 2021, yabigaragaje.
David McLachlan-Karr yavuze ko abakozi 21 bahamwe n’ibyaha bitwikiriye kurwanya Ebola bagasambanya abagore n’abakobwa, OMS yahise isesa amasezerano bari bafitanye, ndetse inavuga ko hari abatangiye gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha byakozwe muri ibyo bihe.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika cyibasiwe bikomeye n’iki cyorezo. Ibindi bihugu birimo Beni, Mali Cameroun n’ibindi byo mu burengerazuba bwa Afurika byabashije guhangana nacyo mu myaka yatambutse.