Meya w’umujyi wa Beni amaze gutangaza ko amasoko y’ubwoko bwose,amanini n’amato yo muri uwo mujyi afunzwe kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko iki cyemezo kije kubahiriza amabwiriza y’igihugu y’inzego z’ubuzima zagaragaje impungenge ku kwiyongera kw’icyorezo cya Covid19 mu gihugu cya Republika ya kidemokarasi cya Congo.
Usibye amasoko abujijwe gufungura,imyigaragambyo nayo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Covid19 ntiyemewe muri iki gihugu.
Modeste Bakwanamaha yatangaje ko abazagerageza kurenga kuri ayo mabwiriza bazahanwa n’amategeko.
Mu byumweu bishize,amatsinda y’uruyiruko yakunze kugaragara mu myigaragambyo yamagana zimwe mu ngamba ubuyobozi bwabaga bwafashe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19.
Itsinda ry’urubyiruko ryitwa La Veranda Mutsanga riherutse kwigaragambya risaba ko Meya w’umujyi wa Beni na Komanda wa polisi muri uyu mujyi begura ku mirimo yabo.
Uru rubyiruko rwavugaga ko abo bayobozi bombi badashoboye kuko babaniwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke n’ubujura birangwa muri uyu mujyi byiyongereye cyane muri ibi bihe by’ocyorezo cya Covid19.
MWIZERWA Ally