Abarwanyi 2 ba RUD URUNANA bafatiwe mu gitero bari bagabye Giseguro muri Binza
Ejo kuwa mbere taliki ya 7 Kamena 2021 mu ijoro nibwo abarwanyi b’inyeshyamba za RUD URUNANA igice kiyomoye kuri FDLR,bagabye igitero muri Lokarite ya Giseguro,Gurupoma ya Binza,Teritwari ya Ritscuru,Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Izi nyeshyamba zikaba zarageraje kwinjira mu isoko rya Giseguro mu gitero cyari cyateguwe cy’ubusahuzi,zigwa mu gico cy’Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,abarwanyi babiri mu bagabye icyo gitero bahise bicwa,umwe ahungira mu rugo rw’umutegarugori wari icyitso cy’abo barwanyi,ntibyatinze ingabo za FARDC zahise zimupfurura muri iyo nzu ubu bombi barafunzwe n’igisilikari cya Congo.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune Bwana Aime Mbusa Mukanda Umuyobozi wa Teritwari ya Rutscuru yemeje aya makuru,avuga ko muri iyi mirwano hari n’imbunda nto ebyiri zasanganywe abo barwanyi,mu gihe abarokotse bayabangiye ingata.
Muri iryo joro kandi ingabo za FARDC zabashije kuburizamo ikindi gitero cy’inyeshyamba za RUD URUNANA cyabereye ahitwa Nyamirima naho ni muriu Gurupoma ya Binza,nta mibare y’ibyangijwe cyangwa abahasize ubuzima iramenyekana.
Umwe mu baturage batuye iNyamirima yavuze ko ibi bitero byombi byari biyobowe n’uwitwa Kapiteni Nshimiyimana Cassien Gavana ukuriye umutwe w’Abajura ba RUD URUNANA uzwi nka CRAP.
Umwe wa RUD URUNANA washinzwe na Nyakwigenedera Gen.Ndibabaje Musare muri 2004,akaba yaramaze gushwana n’Ubuyobozi bwa FDLR FOCA bwari bukuriwe na Gen.Mudacumura,aho bapfaga imikoreshereze mibi y’amafaranga bahawe na Perezida Joseph Kabila Kabange,
uyu Musare Ndibabaje yari afite ipeti rya Lt.Colonel akaba yarayoboraga Burigade muri Rucuro yitwaga Toragisi,iyi Segiteri ikaba yaraje guhinduka RUD URUNANA,nyuma y’urupfu rwa Musare n’abamukurikiye,inyeshyamba za RUDI ziyobowe na Col.Fayida.
Mwizerwa Ally
Ariko iyo FARDC ivize ko yabirukakanyije iba ibajyanye he?