Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yerekeje I Dubai muri Reta z’unze ubumwe z’abarabu aho biteganijwe ko azahamara icyuweru agirana inama n’abanyacyubahiro banyuranye muri iki gihugu mu gihe hari ababibona nko guhunga igihugu nyma yo kumara iminsi myinshi arebanaayingwe na Perezida uriho Felix Tshisekedi.
Uruhande rw’ishyaka rya Kabila rwatangaje ko muri uru ruzinduko rw’icyumweru azagirira muri iki gihugu, byitezwe ko azagirana ibiganiro n’abayobozi bakomeye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, bizibanda cyane kuri politiki z’ibihugu byombi.
Joseph Kabila bivugwako yahagurukiye ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Lubumbashi, mu ntara ya Haut Katanga.
Biteganijwe azitabira n’Inama izahuza abayobozi bo mu burasirazuba bwo hagati n’Abayobozi bo muri Afurika.
Cyakora hari n’abakeka ko kuba Kabila agiye mu gihugu cyo hanze bishobora kuba ari uguhunga igihugu nyuma y’umwuka mubi waje hagati y’ishyaka rye Front Commun Pour Les Congo abereye umuyobozi n’impuzamashyaka CASH ishyigikiye Perezida Tsisekedi kuva mu mpera za 2020.
Senateri Joseph Kabila amaze iminsi arebana ayingwe na Perezida uriho muri iki gihugu, Felix Tshisekedi, byanatumye amushyiriraho abasirikare bacunga urugo rwe mu murwa mukuru Kinshasa. Iri tsinda ry’abarinzi bashyizweho na Perezida Tshisekedi.Bivuga ko iri tsinda risimburana umunsi ku munsi n’abapolisi bose bashyirwaho n’umukuru w’igihugu ibintu abo ku ruhande rwa Kabila bafata nko mumubuza umutekano .