Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu mu nkengero z’umujyi wa Goma uherereye mu burasirazuba bwa Congo (RDC),harashwe igisasu.
Abanyamakuru b’abanye-Congo ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko icyo gisasu cyaguye mu gace ka Mugunga gaherereye muri Komine Karisimbi; mu gice cy’uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma.
Amakuru atangwa na sosiyete sivile yo muri kariya gace avuga ko abantu batatu ari bo bakomerekejwe n’icyo gisasu cyanasenye na zimwe mu nyubako zo mu gace zaguyemo.
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, yashinje umutwe wa M23 kuba ari wo warasiye kiriya gisasu ku musozi wa Kagano yigaruriye ejo hashize, nk’uko BWZA ibitangaza.
M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa yavuze ko “ibisasu biri kuraswa mu gace ka Mugunga ntibiri kuva mu birindiro bya ARC, ahubwo biraturuka mu birindiro by’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa”.
Yavuze ko bijyanye n’iri rasa ingabo za Leta zikwiye kuryozwa ibitero zikomeje kugaba ku batuye Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo no mu mujyi wa Goma zarasheho uyu munsi.
Iki gisasu cyakora cyarashwe mu gihe imirwano ikomeye ikomeje kubera hafi y’Umujyi wa Sake uherereye mu bilometero 27 uvuye i Goma.
Amakuru avuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu imirwano ikomeye iri kujya mbere mu duce twa Karuba, Mushaki na Mweso two muri Teritwari ya Masisi.