Umutwe w’Inyeshyamba wa CODECO uri mu mitwe ikomeje gutera ingabo mu bitugu FARDC, uravugwaho kwica abaturage umusubirizo, aho mu minsi itanu gusa, wivuganye abantu 42.
Byatangajwe na sosiyete sivile yo muri Sheferi ya Bahema-Nord muri Teirwati ya Djugu mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.
Iyi sosiyete sivile ivuga ko mu minsi itanu gusa yo muri iki cyumweru, abarwanyi b’uyu mutwe wa CODECO bishe abantu 42 mu bice binyuranye bigize iyi Sheferi.
Umwe mu babonye ubu bwicanyi, yavuze ko inyeshyamba z’uyu mutwe zaje muri za Segiteri za Walendu-Djatsi, Walendu-Pitsi na Walendu Tatsi, ndetse bakanashimuta abaturage batatu.
Igitero gikomeye muri ibi byivuganye abaturage 42 ni icyabaye mu gace ka Drodro cyerekeza muri Blukwa aho abantu 29 bishwe.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko M23 niyo ihangayikishije! Ibi nibyo bigaragaza ko abanyapolitike ba RDC by’umwihariko Tshisekedi, bitaye kubibaha inyungu gusa batitaye ku mibereho cga ubuzima bwabarurage. Iyi CODECO yica abantu buri munsi ariko yaba MONUSCO, yaba RDC yaba EAC, yaba AU, yaba EU, yaba USA n’abandi bigize abapolisi b’Isi, ntanumwe uyivugaho cga ngo ayamagane! Ibi bigo n’ibyo ngirwa bihugu, ndabivumye! Byo n’abayobozi babyo ndabivumye bizicwe n’agahinda! Nu buhe burenganzira mufite mwogatsindwa mwe bwo kwicisha abaturage binzirakarengane kariya karengane. Tshisekedi ndakuvumye uzicwe n’imvunja cga ibisazi utoragura amasashi! M23 komeza urase abashenzi.
Iyo humanrightwatch ihora isohora ibyegeranyo ko itavuga aba bakomeje gupfa? Ahubwo ukayumva ivuga ko M23 ariyo yatumye abatutsi batangira kwicwa, ukagira ngo batutsi nibo babatumye gufata imbunda!