Nyuma yo gutsindwa kwe mu matora, umukandida ku mwanya wa perezida, Denis Mukwege aranenga abaturage ba Congo avuga ko birangayeho mu matora bagahitamo nabi.
Mukwege ari mu bagaragaje ko amatora atagenze neza, ko yabayemo uburiganya. Gusa ntiyahisemo gukoresha inzira yo guteza imidugararo mu gihugu.
Nyuma y’aho byemejwe burundu n’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga ko Felix Tshisekedi ariwe wegukanye amatora, Denis Mukwege yagize ati:
“Nagaragaje uruhare rwanjye. Abaturage bahisemo ukundi, nubaha icyerekezo cyabo. Ariko abaturage bemera kubeshywa, badahakana akarengane bakorewe, kandi bagakomera amashyi abicanyi ntibabarwanye, nibo bagize uruhare mu bucakara bakorerwa kandi bagomba kwirengera ingaruka.”
Hari bamwe bumvise ubu butumwa bwa Mukwege bavuga ko yatutse abaturage ba Congo, mu gihe abandi bemeza ko yavugaga ukuri, ko abaturage batagize gushishoza muri aya matora.