Nyuma yuko ingabo z’u Burundi zigeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa EAC, zatangiye gukora akazi kazijyanye, zamurura inyeshyamba zagabye igitero cyari kigamije kwivugana abasivile.
Nta kwezi kurashira ingabo z’u Burundi zigeze muri Congo, kuko iza mbere zahashyitse tariki 05 Werurwe 2023 ziza kwiyongeraho izindi zahageze tariki 15 z’uku kwezi kwa Werurwe.
Izi ngabo z’u Burundi nubwo zitaramara igihe kinini muri Congo, zatangiye kugaragaza ko icyazijyanye zikizi nyuma yo gukubita incuro inyeshyamba zagabye igitero mu gace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’itsinda ry’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rizwi nka EACRF, avuga ko iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023.
Iki gitero cyasanze ingabo z’u Burundi ziryamiye amajanja, zihita zigisubiza inyuma, bituma inyeshyamba zari zakigabye zikwira imishwaro.
EACRF ivuga ko hari abasivile babiri bakomerekejwe n’iki gitero, bahise bajyanwa mu Bitaro bikuru by’i Goma bizwi nka Ndosho, aho iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’ingabo za FARDC ndetse n’iza Kenya KDF.
RWANDATRIBUNE.COM