Perezida wa komisiyo yigenga y’amatora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) , Dénis Kadima Kazadi, yagize icyo avuga ku kunengwa no gushinjwa ku byabaye ndetse n’imyitwarire idakwiye yabaye ku munsi w’itora.
Dénis Kadima yabajijwe n’itangazamakuru ryo muri Congo ACTUALITE.CD na 7sur7.CD, ku byerekeranye n’imigendekere mibi y’amatora ashimangira ko abanyapolitiki nabo bafite uruhare runini muri ibyo byabaye.
Yagize ati:”Ntabwo turi abicanyi, sinshobora rero kuguha imibare kuko hariho imashini z’amatora wabonye zangiritse, ibyabaye buri wese byaramutangaje. Sinzi icyo dushobora gukomeza gukuramo muri izo mashini, kandi abakozi bacu ntibashoboraga no gusubira mu muhanda ngo bajye ku masantere y’itora kuko birukanwaga. Biragoye rero, twibwira ko iyangirika ry’imashini ariyo nkomoko yibyabaye, ariko mubyukuri, ni abanyapolitiki babigizemo uruhare”.
Perezida wa CENI yavuze kandi ku ngorane abakozi ba CENI bahuye nazo, ko badashobora gusubira ku masantere y’itora nyuma yo gutora kubera ibitero bagabwaho.
Yashimangiye ko ibyavuye mu turere tumwe na tumwe tw’amatora bishobora guseswa, bitewe n’imyanzuro y’iperereza rigikomeje.
Ati: “Ntabwo bivanyeho ko amajwi amwe n’amwe yo mu duce runaka yaseswa, nyuma y’iperereza ryacu, abantu ntibazi icyo binjije muri izo mashini. Niba bigaragaye ko bihuye n’iperereza tugiye gukora, ahari ibi byo gusesa amajwi amwe namwe bizashoboka bikorwe ku bushake, kandi tuzafatira ibihano ababigizemo uruhare ”
Ibikorwa by’amatora muri DRC biranengwa cyane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bamagana ibitagenda neza byagaragaye mu gihe cyo gutora.
Amajwi yatangajwe na CENI, agaragaza ko Félix Tshisekedi ariwe ufite amahirwe yo gutsinda amatora, ariko abatavuga rumwe nawe bateganyije gukora imyigaragambyo ku wa gatatu tariki 27 Ukuboza.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Congo hamwe n’abihaye Imana bagumya kugaragaza ko amatora yabayemo uburiganya kandi bwateguwe bikaba bihakanwa n’umuyobozi wa Ceni, kuko aherutse no kuvugira kuri radio mpuzamahanga y’abafaransa ko ibyabaye ntaruhare babigizemo.
Komisiyo y’amatora ku ngengabihe yayo igaragaza ko amajwi yibyavuye mu matora ku buryo budasubirwaho azatangazwa bitarenze kuwa 31 ukuboza 2023.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com
Utemera ibyavuye mumatora azagane inkiko, najya mumuhanda bazamurase nibwo azemera ukuri.