Nyuma y’agahenge, imirwano hagati y’igisirikare cya Congo (FARDC) na M23 yongeye kubura muri iki gitondo, aho FARDC yabyutse imisha ibisasu biremereye ku birindiro bya M23. Iyi mirwano kandi noneho yagaragayemo General Omega wa FDLR.
Iyi mirwano yubuye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023 aho FARDC nk’ibisanzwe ifatanyije n’imitwe nka FDLR, Mai-Mai ndetse n’abacanshuro, babyutse bagaba ibitero kuri M23.
Uri gukurikirana iby’ibi bitero byabyutse byibasira M23, avuga ko “babyutse batangiza igitero karundura ku birindiro bya M23 biherereye i Kingi mu birometero 3 uvuye Sake.”
Uyu ukurikiranira hafi iby’iyi mirwano, avuga ko abaturage b’ahitwa Rupangu biboneye Genera Omega wa FDLR ari mu mutwe udasanzwe wa FDRL ari muri uru rugamba.
Iyi mirwano imaze iminsi yibasiye umujyi wa Masisi, M23 iri hafi gufata uyu mujyi nkuko byavugwaga n’abakurikiranira hafi, gusa FARDC noneho ngo yagerageje kwihagarararo ikomeza gutsimbarara kuri uyu mujyi.
Uku kwihagararaho byatumye FARDC yiyambaza General Omega wa FDLR, ufatwa nk’umucunguzi wa FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM