Perezida wa Repubulika iharanira deomakarasi ya Congo Félix Tshisekedi yarahiye ko agiye kugarura amahoro n’ibyishimo ku baturage batuye mu gace k’iburasirazuba bw’iki gihugu kamaze igihe karangwamo imitwe myinshi y’inyeshyamba zitwaje intwaro.
Iyi ndahiro yo kugarura amahoro muri ako gace yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu buryo bw’ikoranabuhanga ubwo hateranye inama ya 75 y’umuryango w’ababibumbye yahuje abakuru b’ibihugu none kuwa 22 Nzeri 2020.
Bwana Félix Tshisekedi yemeje ko iyi mitwe yose yitwaje intwaro igiye gusenywa burundu k’ubufatanye n’ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu MONUSCO,kandi ingabo za Loni zikazatera inkunga y’ibikoresho iki gikorwa n’ibindi bizakenerwa,ndetse hakazaba n’ubufatanye bw’ibihugu by’Akarere.
Iyi mitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo igera ku 182,hakaba higanjemo imitwe y’abaturage kavukire b’Ababakongomani ndetse n’imitwe y’abanyamahanga,imwe muri iyi mitwe ikaba ifite ubufanye mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu.
Mwizerwa Ally