Ifungwa rya Gen.Mahoro wajyanywe i Kinshasa ryasizwe ku mutwe wa Gen.BGD Mayanga aho aba Wazalendo bavuga ko icyo bapfa ari ruswa iva mu mabuye y’agaciro.
Agace ka Rubaya gaherereye muri Gurupoma ya Mupfunyi Kibabi, muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’amajyaruguru kagizwe n’amabuye y’agaciro atandukanye arimo Koruta, Gasegereti n’andi menshi.
Ubwo M23 yarimo isatira ako gace FARDC yakavuyemo shishi itabona,i gasiga mu maboko ya Wazalendo, FDLR n’imbonerakure zo mu Burundi.
Iri Huriro rigenzura agace ka Rubaya ry’imitwe yitwaje intwaro rikaba rikuriwe na Gen.Mahoro, wari usanzwe warasizweho na Gen.Mayanga wo mu ngabo za Leta akaba ariwe wasizweho na Guverinoma guhuza ibikorwa bya Wazalendo muri Kivu y’amajyepfo ndetse na Teritwari ya Masisi.
Gen.Mahoro yari yahawe itegeko na Komanda we Mayanga kujya Atanga ibihumbi makumyabiri 20.000$ nka raporo ya Komanda Mayanga, ariko biza kunanirana kubera ko inzira zigeza amabuye mu mujyi wa Goma zari zifunzwe bikaba bisaba guca mu bice bigenzurwa na M23.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile uri Masisi-Zone yabwiye Rwandatribune ko Gen.mayanga yaje ari rurangiza mu kurya ruswa ndetse no gukoreshya aba Wazalendo ibidakwiye,aha akaba ariyo mpamvu Gen.Mahoro yajyanywe iKinshasa gufungirwayo azira akagambane ko kudahuza n’uyu Mayanga.
Umwe mu bayobozi ba wazalendo avuga ko usibye Gen.Mahoro,uyu Mayanga ari muri gahunda yo gufungisha Gen.Kigingi, Gen.Shamamba n’uwitwa Mutayomba.
Aha rero Gen.Mayanga aba Wazalendo bakaba bavuga ko yaba abikora mu rwego rwo guhorera Depite Mwangacucu wari incuti ye,akaba yaraihimbiwe ibyaha n’aba bakomanda b’imitwe ya Wazalendo barimo Gen.Mahoro,Kigingi na Mutayomba.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com