Ikipe y’abashinzwe gutegura inama y’abakuru 4 izabera mu mujyi wa Goma ihuriweho n’uRwanda na RD Congo yasesekaye I Goma
Ku munsi w’ejo taliki ya 09 Nzeri 2020,bamwe mu bagize Guverinoma yo ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru,n’ikipe ya tekiniki iri mu gikorwa cyo gutegura inama idasanzwe izahuza abakuru b’ibihugu by’Akarere izabera iGoma ku munsi utaramenyekana izabera mu mujyi wa Goma bahuriye muri uyu mujyi mu rwego rwo kwitegura abashyitsi.
Iyi nama yari igamije gushyiraho itsinda rihuriweho n’ibihugu kugirango bategure uburyo hazakirwa inama mpuzamahanga izahuza abakuru b’ibihugu bine aribyo uRwanda,Uganda,uBurundi ,Angola na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ku ruhande rw’uRwanda intumwa zarwo zikaba zaje ziherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu naho ku ruhande rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo intumwa zikaba zari ziherekejwe na Ministiri muri Perezidansi nkuko tubikesha ikinyamakuru linterview.cd,gikorera muri Congo.
Biteganyijwe ko iyi nama izahuza aba Perezida bane aribo Nyakubahwa Paul Kagame w’uRwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Joao Lorenco wa Angola Evariste Ndayishimiye w’uBurundi na Félix Tshisekedi wa RDC.
Iyi nama ikaba igamije kwiga ku bibazo by’umutekano w’ibihugu by’Akarere,ububanyi n’amahanga,ubufatanye mu kurwanya Covid 19, kuzahura ubukungu bw’Akarere no kurangiza ubwunvikane buke buri mu bihugu by’Akarere bikazaba bibaye ubwambere Perezida mushya w’uBurundi Evariste Ndayishimiye asohotse mu gihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazmakuru Bwana Kasivita Nzanzu Carl Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yemeje iby’ayamakuru kandi akaba asaba abatuye umujyi wa Goma gukaza isuku mu rwego rwo kwitegura abashyitsi bakuru.
Umunyamakuru wacu uri iGoma yemeje ko yiboneye n’amaso uburyo ibikorwa by’isuku biri gushyirwamo imbaraga ndetse uyu mujyi ukaba urimo urujya n’uruza rw’abashinzwe umutekano muri iki gihugu.
Mwizerwa Ally