Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Carly Kasivita Nzanzu yasabye imitwe y’inyeshyamba yose kuva mu mashyamba kugira ngo ikurikize amabwiriza yo kwirinda icyorezo cyugarije isi cya Covid19 .
Usibye kwirinda ngo ibi biranafasha iyo mitwe kurinda abandi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Guverineri Carly yavuze ko muri ibi bihe abatuye isi bose barimo gusenyera umugozi umwe ngo birinde ikwirakwira ry’agakoko ka Corona mu guhashya indwara iterwa na ko ya Covid19,ngo inyeshyamba nazo zagakwiye kumva ko uru rugamba ruzireba.
Yavuze ko intara ya Kivu y’Amajyaruguru itakwizera ko yirinda bisesuye Covid19 mu gihe iyi mitwe y’inyeshyamba by’umwihariko MaiMai yirirwa yirara mu baturage cyane cyane mu gihe ikeneye ibyo kurya.
Yongeyeho ko amabwiriza asaba buri muturage kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zitari ngombwa yatumye ubuzima bugorana mu batuye iyo ntara aho buri muryango urimo kurwana no gukoresha neza ibyo wazigamye mu gihe izi inyeshyamba zo zirajwe inshinga no gusahura ibyo aba baturage bizigamiye.
Guverineri Carly yagize ati:”Twamaze kubona ko twugarijwe,niyo mpamvu turimo gusaba inyeshyamba zose kureka ibyo barimo bagaha ababyeyi bacu amahoro n’umudendezo ku mitungo yabo.”
Uku kuza kenshi mu baturage ngo byaba intandaro yo gukwiza Covid19 kuko zo (inyeshyamba) aho ziba zitagira amategeko n’amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara nko kugira isuku bakaraba kenshi amazi meza n’isabune,kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza ,kwirinda kwitsamurira ahari abantu benshi cg ubikoze akabikora mu buryo bwagenwe ndetse no kwirinda kujya ahari abantu benshi.
UMUKOBWA Aisha