Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuvugizi wa leta ya Congo Patrick Muyaya yavuze ko guverinoma ya Congo ihamagarira abatavuga rumwe nayo kujya bagatanga ibitekerezo kugirango igihugu kirusheho kugira amahoro arambye, ibi yabivuze agaragaza uburyo umunsi w’irahira rya Tshisekedi uteguwe.
Yagize ati “Demokarasi Perezida wa Repubulika yifuza ni uko, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagomba kugira umwanya n’uruhare rwabo mu nzego za Repubulika.
Hariho umurimo, kandi turateganya ko hazabaho n’umuvugizi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuko bashobora kuba bafite ibitekerezo byo gutanga kugirango badushoboze guteza igihugu cyacu imbere kuko Perezida wa Repubulika ari icyarimwe perezida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse n’abaturage bose ba Congo.
Ibi Muyaya abivuze nyuma y’uko ihuriro ry’uruzi rwa Congo rishinzwe kandi rigatangaza ko rigiye gukuraho Tshisekedi ku kiguzi cyose bizabasaba.
Abakurikiranira hafi politike ya Congo bakimara kumva iri jambo bavuze ko iyi ari intangiriro ya Tshisekedi yo kurambagiza abamurwanya ngo abe yaganira nabo.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com