Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakuyeho Visa z’abifuza kwinjira muri iki Gihugu banyuze mu Ntara Enye zo mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Bikubiye mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Christophe Lutundula Apala.
Muri iyi baruwa yageneye abayoboye Intara Enye ari zo Kivu ya Ruguru, iya Kivu y’Epfo, Ituri ndetse na Tanganyika, igira iti “Ndabasaba guhagarika ubutumwa bubageraho bwaka Visa z’abinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banyuze muri Teritwari ziri mu bice byashyizwe muri Etat de Siege (Kivu ya Ruguru, Kivu y’Epfo, Ituri na Tanganyika) aho ibyo byerecyezo bivugwa ko binjira mu rwego rw’abagize imiryango itari iya Leta (ONG).”
Ibice byashyizwe muri Etat de Siege ni ibisanzwe bibarizwamo imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 inagenzura bimwe muri ibi bice.
RWANDATRIBUNE.COM