Guverimoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gusaba abayobora utubari gucuranga indirimo yubahiriza Igihugu n’izindi ndirimbo zirata Igihugu mu rwego rwo gutera akanyabugabo FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23.
Igisirikare cya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimaze iminsi kigeramiwe mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ni imirwano imaze ibyumweru bibiri yubuye aho umutwe wa M23 wongeye gukubita incuro FARDC nubwo yifatanyije n’imitwe irimo uw’iterabwoba wa FDLR.
Uyu mutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’abanyekongo bakoresha ikinyarwanda, wanafashe igice cya Kibumba ndetse n’utundi duce dutandukanye.
Ibi byongeye kugaragaza imbaraga nke z’igisirikare cya Congo Kinshasa, none ubutegetsi bw’iki Gihugu buri gushaka uburyo iki gisirikare gishyigikirwa.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze ko hari icyo Guverinoma igiye gusaba utubari mu rwego rwo gutera imbaraga FARDC.
Yagize ati “Mu gihe cya vuba tugiye gusaba abayobora utubari gucuranga indirimbo yubahiriza Igihugu ndetse n’izindi ndirimbo zo gukunda Igiguhu. Ni ubukangurambaga bugamije gukomeza kurinda uburyo bwo gukunda Igihugu kubera ibibazo by’umutekano byabaye akarande mu Burasirazuba bw’Igihugu.”
Congo Kinshasa ndetse n’umukuru w’Igihugu, baherutse gusaba urubyiruko kwinjira mu gisirikare kugira ngo bajye kurwanya uyu mutwe wa M23 ndetse ngo n’u Rwanda bashinja gufasha uyu mutwe, ndetse abasore n’inkumi bakaba baritabiriye ku bwinshi ibi basabwe.
RWANDATRIBUNE.COM
Aho gusesa FARDC barashaka kuyitera ingabo mu bitugu? Ariko se abasivile bajya bafasha igisirikare aho igisirikare aricyo cyabafashije? Ese buriya FARDC n’igisirikare bwoko ki? Nge aho gushyigikira FARDC, nayisesa nkarema igisirikare gishya gifite indangagaciro z’igisirikare koko.