Mu Mujyi wa Kamina uherereye mu Ntara ya Haut-Lomami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye imyigaragambyo y’abaturage barakariye Guverinoma kubera itumbagira rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa.
Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, yitabiriwe n’abaturage bo mu ngeri zose, biganjemo urubyiruko.
Abitabiriye iyi myigaragambyo, bagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi biruka mu muhanda bafite ibyapa n’amadarapo.
Bavugaga ko imibereho yabo iri mu kaga kubera inzara ibarembeje yatewe n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa none bamwe bakaba batakibasha kwikora ku munwa.
Bavuga ko ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye ku kigero gikabije byumwihariko ibiciro by’ifu y’ibigori isanzwe ibafasha mu buzima bwa buri munsi, none ibiciro byayo byikubuye inshuro nyinshi.
Muri iki cyumweru kandi Francine Muyumba usanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko kimwe mu bigomba kwihutirwa mu gushakira umuti harimo n’ikibazo cy’itumbagira ry’ibiciro ku masoko.
Aganira na Radio Okapi, Senateri Francine Muyumba yagize ati “Ibiciro by’ibanze bikenerwa byikubye kabiri cyangwa bikubye gatatu mu gihugu cyose. I Lubumbashi, aho ndi ubu, umufuka w’ibigori wavuye ku mafaranga 28.0000 y’Abanyekongo ugera ku 70.000 by’Abanyekongo.”
Iki kibazo kiriyongera ku bindi uruhuri byugarije iki Gihugu cya Congo Kinshasa, birimo intambara imaze iminsi ihanganishije FARDC na M23, yangije byinshi ndetse igasiga abaturage benshi bavuye mu byabo.
RWANDATRIBUNE.COM