Mu gihe muri Congo hakomeje gukorwa Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, hongeye kugaragara amashusho ateye agahinda y’umwe muri aba Banyekongo wiciwe mu muhanda rwagati, umurambo we uri gushenyagurirwa n’abaturage.
Ni amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ashimangira ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari gukorwa Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Aya mashusho yerekana umurambo w’umuturage w’umugabo yiciwe mu muhanda rwagati, abandi baturage bari kuza bawukubita bamwe bakanatemesha umuhoro.
Byatumye hongera gutangwa intabaza ku muryango mpuzamahanga ko muri Congo hari gukorwa Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, bawusaba kugira icyo ukora.
Iyi jenoside ikomeje gukorwa mu gihe umutwe wa M23 uri guhangana n’igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda yahitanye Abatutsi barenga miliyoni imwe.
Uyu mutwe uri kurwanira uburenganzira bw’aba banyekongo, uvuga ko utazigera wihanganira ibi bikorwa byo kwica Abatutsi, bityo ko uzarwana ugamije kubihagarika.
RWANDATRIBUNE.COM