Mu kigo cya Gisirikare giherereye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagaragaye inyeshyamba nyinshi zari zije gufasha FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23, zirimo izaje zambaye amakoma nk’uko Interahamwe zambaraga mu gihe cya Jenoside.
Izi nyeshyamba zerecyeje ku kigo cya gisirikare cya Katindo giherereye i Goma, aho FARDC ikomeje kwkaira abarwanyi bavuye mu mutwe wa Mai-Mai YATUMBA.
Ukurikiranira hafi iby’uru rugamba, yatangaje ko izi nyeshyamba zakiriwe na FARDC kugira ngo zoherezwe ku rugamba rwo guhashya M23.
Yavuze ko izi nyeshyamba zaje mu mpera z’icyumweru cyarangiye mu ijoro ryacyeye, kugira ngo zijye gufasha FARDC aho ikomeje kuneshwa na M23 i Masisi.
Hagaragaye kandi amashusho agaragaza izi nyeshyamba, zaje ari nyinshi, zaje zitwawe kuri za moto aho zari zifite urusaku rwinshi.
Muri aya mashusho, hagaragaramo izi nyeshyamba zigaragara ko zifite moralre nk’izahawe ikiraka, zirimo n’izambaye ibintu by’ibyatsi nk’amakoma, nkuko interahamwe zabaga zambaye ubwo zakoraga Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Izi nyeshyamba kandi n’ubundi zisanzwe zikora Jenoside y’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi zifatanyije na FDLR igizwe na bamwe mu bahoze ari Intehamwe banasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM