Amafaranga yaburiwe irengero, uburyo bwo guhemba budasobanutse ndetse n’imicungire mibi bibangamiye ibikorwa bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byo guhangana na coronavirus, nkuko abashakashatsi babivuga.
Ikigo Congo Research Group, gifite icyicaro muri Kaminuza ya New York muri Amerika, kivuga ko utunama dushya twinshi twashyizweho twatwaye amafaranga menshi ariko tunanirwa gucyemura ibyo bibazo.
Raporo y’icyo kigo ivuga ko miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika (agera kuri miliyari 6 mu mfaranga y’u Rwanda) ari zo zonyine muri miliyoni 363 z’amadolari y’Amerika agenewe kurwanya Covid yatanzwe n’ikigega cy’isi cy’imari (IMF/FMI) mu mwaka ushize zashoboye kugaragazwa uko zakoreshejwe.
Leta ya DR Congo ntiyasubije ubusabe bwa BBC ko kugira icyo ibivugaho.
DR Congo ni kimwe mu bihugu birenga 50 byo mu bice bitandukanye ku isi byananiwe kugeza ku gipimo cya 10% cy’abaturage babyo cyo gukingira coronavirus byuzuye – ku itariki ntarengwa ya 30 y’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka yari yashyizweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).
Ibihugu 15 byo muri Afurika ni byo byageze kuri iyo ntego y’isi ya OMS yo gukingira Covid abagera ku 10% by’abatuye igihugu bitarenze iyo tariki, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine muri Afurika y’uburasirazuba cyayigezeho, gikingira byuzuye abarenga 13% muri miliyoni 13 z’Abanyarwanda.
Muri DR Congo, bigereranywa ko abagera hafi kuri 0.1% muri miliyoni 89 z’abaturage b’icyo gihugu bahawe urukingo. Kugeza ubu, abantu barenga 57,000 ni bo bazwi ko banduye coronavirus muri DR Congo nkuko OMS ibivuga, muri bo 1,086 barapfuye.
Imbogamizi iki gihugu gihura na zo zirimo nko kuba gicungira kuri gahunda ikunze kunegwa yo gusaranganya inkingo ku isi izwi nka Covax, urwego rw’ubuvuzi rufite ubushozi bucye bw’amafaranga rusanzwe rwarashegeshwe n’ibiza biberaho igihe kimwe by’iseru, Ebola na kolera (cholera), ndetse no kuba henshi mu gihugu abategetsi batagirirwa icyizere, hamwe n’imirwano mu burasirazuba hagati y’ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro.
Kuri ibi, nkuko abanenga leta babivuga, hiyongeraho ruswa yabaye akarande.
Mu kwezi kwa gatandatu, Vital Kamerhe wahoze akuriye ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi yakatiwe igihano cy’imyaka 20 akora imirimo y’ingufu, anabuzwa kuzongera gukora akazi ka leta mu gihe cy’imyaka 10, nyuma yo kuregwa kunyereza amafaranga ya leta agera hafi kuri miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika.
Abamushyigikiye bavuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politiki, rugamije kumubuza kuziyamamariza kuba Perezida.
Ikigo Congo Research Group kivuga ko nta masomo yigiwe ku byagenze nabi mbere bijyanye no gucunga imari yo mu rwego rw’ubuvuzi, kikavuga ko atari munsi ya miliyoni 240,000 z’amadolari y’Amerika yaburiwe irengero mu kugura imodoka z’imbangukiragutabara (ambulances) n’imodoka za minisiteri y’ubuzima zo muri gahunda yo kurwanya Covid.
Ubu bushakashatsi bw’iki kigo bunasubiramo amagambo y’urwego rw’ubugenzuzi bwa leta ruzwi nka Inspection Générale des Finances, ruvuga ko ibitaro bimwe byo mu murwa mukuru Kinshasa nta kuntu na kumwe byasobanura inyemezabuguzi (facture) ya vuba aha ya miliyoni 2.9 z’amadolari y’Amerika (agera kuri miliyari 2.9 mu mafaranga y’u Rwanda) ku kwita ku barwayi 266 gusa ba coronavirus.
Abashakashatsi banavuga ko minisiteri y’ubuzima yakoresheje uburyo bw’ibihe bidasanzwe n’inkunga y’amahanga “mu kuriha uduhimbazamusyi [udushirikabute mu Kirundi] abakozi basanzwe bahembwa neza”. Raporo yabo ivuga ko minisiteri y’ubuzima yanze guhishura umubare w’abakozi ifite cyangwa ingano y’amafaranga yarishye y’uduhimbazamusyi.
“Inzego z’igihe gito” zashyizweho na leta ya Congo mu guhangana n’iki cyorezo cya coronavirus – zirimo nk’”akanama gahuriwemo n’inzego nyinshi”, “ubunyamabanga bwa tekinike”, akanama k’ubujyanama, itsinda rya perezida n’ikigega cy’ubufatanye bwo ku rwego rw’igihugu mu kurwanya coronavirus – zongereye ingengo y’imari ariko zinanirwa gucyemura ibibazo byari bisanzweho, nkuko bivugwa n’ikigo Congo Research Group.
Icyo kigo kivuga ko ibyo bibazo ari:imicungire mibi y’abakozi n’imari,guhererekanya nabi amakuru ,ubucyeba (ubushyamirane) hagati y’amatsinda atandukanye.
Kikavuga ko ibi byatumye habaho “kwita nabi ku murwayi n’abaganga badafite umurava”.