Bikomeje kugarukwaho ko ingabo za SADC zikomeje kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisimbura iza EAC zari zihamaze umwaka.
Nyuma y’amezi arindwi hemejwe ko izi ngaho zizoherezwa muri Congo, kuri uyu wa Gatatu ushize nibwo abasirikare ba mbere ba Afurika y’Epfo bageze mu Mujyi wa Goma.
Hagendewe ku nyandiko yavuye muri SADC yo ku itariki ya 14 Ukuboza ifitwe na radio y’abafaransa RFI, izi ngabo za SADC zifite ubutumwa bw’amezi 12 muri Congo kandi bugomba koherezwamo ingabo zingana na Brigade, ni ukuvuga abasirikare bagera ku 7.000, ndetse n’ubufasha bwo mu kirere, amazi ndetse n’intwaro zirasa kure.
Ingabo za SADC ngi zigomba “gushyigikira iza FARDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu”.
Icyakora, Minisitre w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula aherutse kuvuga ko ngo ubu butumwa bwa SADC bugamije ahanini kurwanya umutwe wa M23.
Intwaro SADC izanye zifafitwe na FARDC ni izihe?