Ingendo zahungabanye mu mujyi wa Bunia muri Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari ukubera intambara nkuko bisanzwe ahubwo bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo z’abatega imodoka za rusange byikubye kabiri kubera itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Muri uyu mujyi ubu litiro ya Lisansi iragura amafaranga 3 400 y’amakongomani mu gihe yaguraga 2 400.
Ibi biciro bya Lisansi byatangajwe na Minisieri y’ubukungu muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byahungabanyije ingendo kuko bamwe banahinnye akarenge bakagabanya ingendo bakoraga zo gutega imodoka za rusange kubera kutabora ayo mafaranga
Ibi kandi byanagize ingaruka ku batega moto kuko nk’ahantu umuntu yagenderaga amafaranga 500 y’amakongomani, ubu ahagendera 1 500 mu gihe uyu mujyi wa Bunia bizwi ko ari uw’ubucuruzi usaba ko abantu batega ibinyabiziga cyane.
Nanone kandi ibi byatumye zimwe mu modoka ziparika kuva ku wa Kabiri kubera itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse no kuba abagenzi babuze bakanzwe n’iri zamuka ry’ibiciro.
RWANDATRIBUNE.COM