Intambara itoroshye ikomeje guhuza inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC, ikomeje gukura abantu batagira ingano mubyabo, kuburyo imbaga itabarika y’abavanywe mu byabo, ubu bugarijwe n’inzara bakaba ndetse bakeneye ubufasha .
Nk’uko bitangazwa n’ urwego rushinzwe guhuriza hamwe ibikorwa by’ubutabazi bya ONU, OCHA, bavuze ko abantu hafi ibihumbi magana abiri na cumi (210,000) bavuye mu byabo kubera umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bakeneye ubufasha.
Ibi kandi ibitangaza ,Ocha yavuze ko muri abo, harimo ibihumbi ijana na mirongo irindwi (170,000) bavuye mu byabo kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za leta.
Iri hunga ry’abaturage ryatumye abarenga 60% bahungira mu ngo z’abavandimwe babo cyangwa se inshuti zabo, bityo kubera gusaranganya duke bari bafite ubu inzara ibamereye nabi.
Hagati aho amakuru ava i Rutshuru hafi y’umupaka wa Congo na Uganda hamwe n’u Rwanda, avuga ko intambara zongeye kwubura hagati ya FARDC na M23 kuva ku cyumweru.
OCHA itangaza kko abaturage benshi bakeneye ubufasha , ngo kuko bitagenze gutyo hatangira kuboneka impfu nkinshi uhereye ku bana n’abandi bafite intege nke.
Umuhoza Yves