Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024, abanyekongo bose bahamagariwe kuzindukira mu mihanda mu ntara zose z’igihugu ndetse no ku rwego rwa Diaspora kugira ngo bagaragaze ko bamaganye ibyahimbwe kuva ku ya 20 kugeza ku ya 27 Ukuboza 2023, kandi ko aya matora yabaye nta gaciro akwiye.
Bamwe mubari abakandida perezida nibo bahamagariye abaturage gukora iyo myigaragambyo, niryo shingiro ry’itangazo ryashyizwe ahagaragara rishyirwaho imikono n’abayobozi 7 bamashyaka ya politiki bari n’abakandida Perezida, by’umwihariko
Iyi myigaragambyo ikaba ari iya kabiri bahamagaje nyuma y’uko buri umwe agaragarijwe ko yatsinzwe amatora.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com