Abatavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu, Denis Mukwege, Théodore Ngoy, Jean-Claude Baende na Nkema Liloo, abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu ku ya 20 Ukuboza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), barahamagarira abaturage kwitabira imyigaragambyo iteganyijwe ku wa gatatu utaha.
Théodore Ngoy, umwe mu bashyize umukono ku itangazo rigenewe abanyamakuru, yemeza ko uru rugendo ruri mu rwego rwo gutera utwatsi amakosa yakozwe mu matora aherutse.
Ati: “Twizera ko ibisubizo bizatangazwa nyuma y’aya matora bitazaba byizewe, ntibizaba biciye mu mucyo, cyangwa kutabogama, ku buryo bidahuye na demokarasi, ntibyagenze nk’uko itegeko nshinga ryacu ribiteganya ko amatora agomba kuba mu bwisanzure kandi mu mucyo kugira ngo amakimbirane arangire.”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye abaturage mu myigaragambyo izaba ku wa gatatu mu gihe abafatanyabikorwa benshi ba RDC, barimo Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, basaba amahoro no kwihanganirana hagati y’abarebwa n’igikorwa cy’amatora. Barabashishikariza kandi kwitabaza inzira zemewe n’amategeko mu gihe bashaka ibisubizo.