Havumbuwe imva rusange yo muri Komini ya Kilya muri Lokarite ya Rwenzori, mu gace ka Beni, ahari hatabye imibiri y’abantu bikekwa ko bishwe muri 2021.
Iyi mva yabonetse mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavumbuwe n’Igisirikare cy’iki Gihugu, cyemeje ko aba bantu bishwe n’umutwe wa wa ADF ukomoka muri Uganda.
Aya makuru yagejejwe ku binyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize n’umuvugizi w’urwego rukora Sokola1 Grand Nord.
Nk’uko byatangajwe na Capt Antony Mualushayi, yagize ati “Intumwa zigizwe n’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), abapolisi ba tekiniki na siyansi, serivisi ishinzwe kurengera abaturage ndetse na sosiyete sivile muri Lokarite ya Ruwenzori, bagiyeyo kugira ngo bakore iperereza. no gushyingura mu cyubahiro ibisigazwa by’imirambo.”
Ku bwe, ahantu hatanu hakorewe ibyaha byagaragaye ahitwa Kifrere naho imirambo 20 yashyinguwe mu cyubahiro.
Antony Mualushayi yasobanuye ko abo bantu “bishwe n’umutwe w’iterabwoba wiyita ko uharanira demokarasi (ADF) mu myaka hafi ibiri ishize.”
Yavuze ko bimwe mu bimenyetso bya gisirikare nk’ipeti, imyambaro, inkweto na byo byagaragaye ahakorerwa ibyaha, byerekana ko mu biciwe n’iterabwoba rya ADF harimo n’abasirikare ba Kongo.
Abahanga mu bya siyansi bavuga ko amagufwa yatangiriye ku myaka 2, ni ukuvuga 2021. Igihe gihuye n’ubwicanyi bwakozwe na ADF mu gace ka Loselose, Ndoma na Halungupa, mu karere ka Beni.
RWANDATRIBUNE.COM