Twagiramungu Faustin umuvugizi wa MRCD ubumwe nyuma y’uko ingabo za FARDC zibarasheho zikica bamwe murimo ndetse zikanabakura mu birindiro byazo akomeje gutabaza no gusaba HCR ko babatabara ngo kuko ari impunzi ariko Ibatera utwatsi ko ntampunzi igira mu mashyamba ya Congo.
Faustin Twagiramungu, umuvugizi w’impuzamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ifite umutwe w’inyeshyamba muri aka gace, avuga ko ibyakozwe kandi bikomeje ari ubwicanyi ku mpunzi.
Ingabo za DR Congo zimaze igihe kirenga ukwezi zitangije ibikorwa byo kurwanya imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga iba mu burasiraziba bw’iki gihugu.
Kapiteni Kasereka yabwiye BBC ko mu mpera y’icyumweru gishize bagabye ibitero ku nyeshyamba z’Abanyarwanda mu karere ka Kalehe bakazambura uduce zari zifite turimo ahitwa Kashei.
Yemeza ko hari abapfuye muri iyo mirwano ariko atarabona imibare yose. Amakuru avugwa y’iyicwa rya General Jean Pierre Gaseni bivugwa ko yari ayoboye inyeshyamba za FLN, avuga ko atarayabona.
Bwana Twagiramungu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko aya makuru na we yayabonye gutyo ariko ntacyo yayavugaho kuko atari ku rugamba.
Faustin Twagiramungu, umuvugizi w’impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wa FLN, yavuze ko mu cyumweru gishize ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza DR Congo zakoze ibitero ku mpunzi z’Abanyarwanda.
Kuri ibi, Kapiteni Kasereka ati: ” Oya, oya, ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa hose mu burasirazuba birakorwa n’igisiriakre cya leta cyonyine, nta mpamvu twahamagara ingabo z’amahanga ngo zidufashe”.
Kapiteni Kasereka avuga ko mu mirwano y’ingabo n’inyeshyamba abaturage batatanye ariko ngo ubu hagarutse agahenge bari gukangurira abavuye mu byabo kugaruka
Bwana Twagiramungu avuga ko babwiye amahanga ibyabaye “twerekana ko u Rwanda rufite amayeri yo kugambanira impunzi z’Abanyarwanda rukoresheje ubuyobozi budafite imbaraga bwo muri Congo”.
Ati: “Twabibwiye ONU na HCR ko iki kibazo kigomba kubonerwa umuti byanze bikunze, hari impamvu izo mpunzi zidashaka gutaha si uko bakunze muri Congo”.
Bwana Twagiramungu avuga muri ibi bitero hishwe impunzi ibihumbi zifite ibyangombwa by’ubuhunzi bya UNHCR, avuga kandi ko ubwo bwicanyi bukomeje.
Englebert Lukubu, umuvugizi wa UNHCR muri DR Congo, yabwiye BBC ko “nta nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri DR Congo”.
Bwana Twagiramungu avuga ko umutwe wa FLN utarwanira muri DR Congo cyangwa ngo urwanye ubutegetsi bwa Congo ahubwo urwanira mu Rwanda.
Ati: “Abantu bararwanira mu Rwanda, ariko u Rwanda rukajya gutera muri Congo, ibyo bintu biratangaje ariko!”
Olivier nduhungirehe, umunyamabanga wa leta mu bubanyi n’amahanga mu Rwanda, yavuze ko ibivugwag ari ‘propaganda’ ( icemngezamatwara), ko “kuva kera ibibaye byose muri DR Congo babyegeka ku Rwanda kandi atari byo”.
Uwimana Joselyne