Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 25 rishyira iya 26 Ukwakira mu gace ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’amajyepfo. Nkuko amakuru aturuka kuri Radiyo mpuzamahanga y’ubufaransa ( RFI), iyo mirwano yari hagati y’umutwe wa Maï-Maï Biloze Bishambuke n’abarwanyi ba colonel Makanika bibera i Kaleke, Bigaragara, Bialere na Timbiangoma (Mu gace ka Rugezi) aho byatumye benshi mu baturage b’iki gihugu bahunze batinya kwicwa cyangwa guhohoterwa.
Hari hashize icyumweru kimwe, imirwano ikaze ibereye mu tundi duce tutarimo Minembwe muri Kivu y’amajyepfo kuva mu gitondo cyo kuwa hagati gatatu, tariki ya 21 Ukwakira hagati y’abazwi nka Gomino (Banyamulenge) na ba kavukire ba Maï-Maï Bafuliru.
Nkuko Sosiyete Sivili ikorera muri aka gace ibivuga ngo hari gutangazwa ku mpande zombi abaguye muri iyi mirwano n’abahunze.
SETORA Janvier.