Mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari ubwoba bwinshi ko umutwe wa M23 ushobora gufata uyu mujyi igihe icyo ari cyo cyose.
Umwe mu bari mu mujyi wa Goma, aravuga ko bamwe mu bifite batangiye no gushaka uburyo bava muri uyu mujyi kubera ubwo bwoba.
Ubu bwoba buje mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, hongeye kuramuka imirwano iremereye hagati ya FARDC na M23.
Abakurikirana iby’iyi ntambara, bavuga ko umutwe wa M23 wongeye gukubita inshuro FARDC n’abambari bayo, babyutse bawurasaho amasasu menshi.
Ibi bitero bya FARDC byatumye umutwe wa M23 ukaza ubwirinzi, kuko na wo wasubije abo bahanganye ndetse babasubiza inyuma kuko waje no gufata agace ka Mushaki.
Ni imirwano iri kuba yerecyeza muri Goma, aho abasirikare ba FARDC bamwe bari kurwana uru rugamba, bari guhungira muri uyu mujyi wa Goma.
Uku gusubira inyuma berecyeza muri uyu mujyi byatumye abawutuye batahwa n’ubwoba ko M23 ishobora gufata uyu mujyi.
RWANDATRIBUNE.COM