Kuba umutwe wa M23 wamaze gufata agace ka Kirotshe byateje umutakano mucye mu muhanda uva Goma werekeza i Bukavu usanzwe ufatiye runini urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bitunga abatuye muri ibi bice.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2013 nibwo umutwe wa M23 wacishije ubutumwa bugufi ku rubaga rwawo rwa twitter uvuga ko ari wo ugenzura agace ka Kirotsche kari hagatiya Sake na Minova.
Muri iri tangazo kandi umutwe wa M23 wasaga n’uwishongora ku ngabo za Leta n’abandi bari mu mujyi wa Goma ko wamaze kugota umujyi wa Goma, ntahandi haba hasigaye ubuhungiro usibye mu Rwanda.
Abasesenguzi mu by’umutekano baganiriye na Rwandatribune bavuze ko ukurikije igishushanyo cy’umujyi wa Goma, biganisha ko Leta ya Congo yabyanga yabyemera icyayifasha ari uko yaganira n’umutwe wa M23, kuko ari yo mahirwe isigaranye yonyine yo kurokora abaturage barenga miliyoni ebyiri batuye mu mujyi wa Goma, kugira ngo babone umutekano ndetse n’ibiribwa.
Umunyamakuru wacu ukorera i Goma agendeye ku ikarita igaragaraza ibice byose umutwe wa M23 ugenzura ari byo bice byavagamo ibiribwa byagaburiraga umujyi wa Goma, aho byaturukaga muri Masisi, Walikare, Rutshuru na Bunagana n’ahandi muri iki gihe amayira yose akaba afunze.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yagiranye na France 24 muri iki gitondo, yavuze ko nta na rimwe Guverinoma yabo izigera iganira n’umutwe wa M23.
Abasesenguzi mu bya politiki bakavuga ko ibyo Congo itekereza ko umutwe wa M23 izarekura biriya bice ntakintu wemerewe bitazashoboka cyane ko uwo bahanganye ari we FARDC yagaragaje integer nke ku buryo bukomeye.
Abasesenguzi kandi bakabvuga ko kuba M23 idafata Goma atari ubundi bugwari ahubwo ari ukurengera inyungu z’abaturage.
Mwizerwa Ally
RWANDATRIBUNE.COM