Umutwe w’inyeshyamba za CODECO wagabye igitero I Djugu ho muri Ituri mubaturage uhitana abagera kuri 16 barimo abasivire n’abasirikare, iki gitero cyaguyemo abasirikare 4 n’abasivire 12.
Aba basivire bahitanywe n’izi nyeshyamba harimo abagore ba biri, abana babiri n’abagabo barindwi.umwe mubaturage bo muri aka gace yavuze ko izi nyeshyamba zari zivuye kwiba Zahabu n’andi mabuye y’agaciro, yemeza kandi ko bashimuse n’abandi baturage beshi cyane.
Urupfu rw’aba basirikare kandi rwemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’igihugu zikorera muri Ituri Lieutenant Jules Ngongo aho yagaragaje ko izi ynyeshyamba za CODECO zagabye igitero ahacukurwa amabuye y’agaciro, bahangana n’ingabo za Leta FARDC birangira bahitanye mo bane ndetse bahitana n’abasivire bagera kuri 12
Lieutenant Ngongo yanashimiye abantu babafashije kurwanya abanzi ,anasaba ko buri wese yakwibuka aba baguye kuri uru rugamba.
Ni keshi abaturage bavuga ko bakeneye amahoro bakanasaba Leta ko yarwanya imitwe yitwaje intwaro ihora yica abaturage harimo na CODECO yongereye ibitero byibasiye abaturage b’abasivili ndetse n’ahakorerwa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ku wa kane, tariki ya 11 Kanama 2022, abagize iyo mitwe yitwara gisirikare bateye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu murenge wa Banyali-Kilo, aho abashinwa bacukura zahabu.
Umuhoza Yves