Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia yemeje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugiye gusubukura ibiganiro hagati yabwo n’imitwe yitwaje intwaro bibera i Nairobi muri Kenya.
Huang Xia yatangaje ibi nyuma yo kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda.
Huang Xia ku wa 13 Kamena yagiriye uruzinduko i Brazzaville yakirwa na Perezida Denis Sassou Nguesso, amumenyesha ko mu gihe cya vuba RDC igiye gusubukura ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro, aho ku nshuro ya gatatu bizaba ku wa 17 cyangwa 20 Kamena.
Yanavuze ko mu minsi iri imbere, hari inama iteganyijwe izahuza Perezida Félix Tshisekedi, Paul Kagame na João Lourenço.
Ku rundi ruhande, Perezida wa João Lourenço yagerageje guhuza impande zombi nk’inshingano yahawe n’Umuyobozi wa AU, agirana ibiganiro na Perezida Kagame ndetse na Tshisekedi.
Tshisekedi yabonanye na Lourenço, ibiganiro byabo birangira yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bari barashimuswe na FARDC ifatanyije n’Umutwe wa FDLR, ndetse aba basirikare bakaba baramaze kurekurwa.
Ibi byose byabaga mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuzamuka umwuka w’abantu bavuga ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma y’ibibazo byose biri mu gihugu cyabo.
DRCongo ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 wamaze gufata umujyi wa Bunagana nyuma yo gukozanyaho na FARDC.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, i Goma haramukiye imyigaragambyo y’abanyekongo bari kwamagana u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba muri uyu Mujyi.
U Rwanda rwo rukomeje kwamagana ibi birego rushinjwa, ruvuga ko ntaho ruhuriye na M23 ndetse uyu mutwe na wo wavuze ko ntaho uhuriye n’u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM