Umuryango utegamiye kuri Leta SOFEPADI utewe impungenge n’ umutekano w’abaturage mu gihe MONUSCO yaba ikuye ibirindiro byayo mu burasirazuba bwa Congo.
Umuryango utegamiye kuri Leta w’abagore baharanira amahoro n’iterambere (SOFEPADI) wagaragarije amahanga impungenge utewe n’ ihungabana ry’umutekano w’abasivili ndetse n’inkambi bagiye bahungiramo nyuma y’uko icyemezo cyo gukura ingabo za MONUSCO mu burasirazuba bwa DRC cyaba gishyizwe mu bikorwa.
Ibi umuhuzabikorwa w’uru rwego SOFEPADI Sandrine Lusamba, yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye akanama gashinzwe umutekano ku isi i New York muri (Leta zunze ubumwe z’Amerika) ku munsi w’ejo ku wa mbere, tariki ya 11 Ukuboza.
Ati: “Hariho ingaruka nyinshi zijyanye zitari nziza mu gihe MONUSCO yaba ikuwe mu burasirazuba bwa Congo. Harimo ihungabana ry’ umutekano w’abasivili , ndetse n’umutekano wa zimwe mu nkambi zagiye zihungishirizwamo abaturage, cyane cyane mu turere tutagerwaho na FARDC ndetse n’abapolisi.
Ikindi ni uko byagorana gutanga raporo ku burenganzira bwa muntu, ifungwa rya Radio Okapi nk’urubuga rw’itangazamakuru rwigenga rukorera rubada ubuvugizi kandi ikagira uruhare mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ”.
Sandrine Lusamba kandi yagaragaje ko hari amahirwe yazanwe n’utumwa bwa Loni bwo kubugabunga amahoro muri DRC, harimo no kwimurira ibikorwa by’ishami rishinzwe ibibazo muri MONUSCO mu miryango itegamiye kuri Leta yaho; akaba ari icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gutanga inshingano ku miryango ifite gufasha ikiremwamuntu inshingano zayo.
Lusamba kandi yatanze icyifuzo ko iyi miryango itegamiye kuri Leta ya Sosoyete Sivile yazahabwa ibikoresho byose nkenerwa kugira ngo izo nshingano bahawe zirangire mu buryo bunoze kandi burambye.
Uyu muhuzabikorwa wa SOFEPADI yavuze kadi ko mu mezi cumi na kumwe ashize amaze kubarura abakuwe mu byabo n‘itamara barenga ibihumbi 550.000 bitewe n’umutekano muke wagiye ugaragara mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize Ati: “Mu gihe twegereje amatora y’umukuru w’igihugu, turimo kwibonera ko umutekano kugeza ubu wifashe nabi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho imirwano ikaze yatumye abantu barenga ibihumbi 200.000 bava mu byabo kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’ Ukwakira 2023, ndetse no mu ntara ya Ituri, aho ibitero byibasira abaturage n’ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera.
Sandrine Lusamba yagaragaje kandi ko “ibigo n’amashuri aribyo bikunze kwibasirwa cyane n’ibi bitero aho abantu barenga ibihumbi bamaze kubarurwa 550.000 bahatiwe guhunga bakava mu byabo kuva uyu mwaka watangira”.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta Feminine Solidarity for Peace and Development Integral (SOFEPADI) mu kwezi kwa 7 kandi mu kiganiro n’itangazamakuru nibwo washyize ahagaragara imibare uvuga ko abagore basaga 50 bahura n’ihohotera rishingiye ku gitsina buri kwezi muri Bunia no mu bice bikikije(Ituri) cyane cyane mu turere imitwe yitwaje intwaro ikoreramo.
Aho bavuze ko 80% by’abo bagore n’abakobwa bafatwa ku gahato baturuka mu mujyi wa Bunia, 70% by’abo akaba ari abana bari munsi y’imyaka 17 Muri abo bagore n’abakobwa bakiri bato bakaba kuri ubu badite fite ibibazo by’abagore byo kujojoba (Fistule) nyuma y’uko gufatwa ku ngufu.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com