Abasore bane bo mu Mbonerakure za CNDD-FDD bafatiwe aho bari bihishe mu rutoki muri gurupoma ya Sange mu kibaya cya Ruzizi muri teritwari ya Uvira ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ibi byabaye hagati muri iki cyumweru, aho Enock Nshimirimana, Jerome Ndayikuriye, Claude Nizigama na Jacques Ntirampeba basanzwe mu bwihisho, babiri muri bo bafite imbunda za AK-47, bemera ko bari bihishe hano, bari kwitegura kujya gukora ibitero by’ubugizi bwa nabi ku muhanda nomero ya 5 w’igihugu uva Uvira werekeza Bukavu. Ubu bari mu maboko y’abashinzwe umutekano muri Congo Kinshasa.
Nk’uko byatangajwe n’abasore bakora irondo muri aka gace, babonye abantu mu rutoke batazwi, kandi bafite imbunda, bahita bihutira kumenyesha abasirikari bakorera hafi aho, nabo bahita batangira operasiyo yo kubafata, hanyuma yo gufatwa babajijwe ibyangombwa, basangwa ari Abarundi.
Jacques Ntirampeba na Claude Nizigama bakomoka i Kivomero muri zone ya Buhayira ho muri Komini ya Murwi mu ntara ya Cibitoke. Abandi babiri ari bo Enock Nshimirimana na Jerome Ndayirukiye nab’i Muremera muri zone ya Ndava muri Komini ya Buganda muri iyi ntara n’ubundi. nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa gisirikari muri aka gace, aba basore biyemerera ko bari baje gutera ibitero bigambiriye ubwambuzi mu muhanda nomero ya gatanu uva Uvira ujya Bukavu.
Nk’uko byakomeje gutangazwa n’aba basirikari, aba basore bemeza ko bambutse umugezi wa Rusizi mu ijoro ryo ku cyumweru gishyize. Bakaba bahise bajyanwa n’abasirikari mu rwego rwo kubarinda abaturage bashakaga kubica kubera umujinya. Nk’uko SOS Media Burundi ibivuga, abayobozi babo muri CNDD-FDD bakaba bagerageje gusaba ko aba bantu bafungurwa ariko ntibyagira icyo bitanga.
Aya makuru akaba yemejwe n’ubuyozi bwa operasiyo sokola2 muri iki kibaya no mu misozi miremire ihegereye. Aba bayobozi bagakomeza batangaza ko aba basore bafunzwe kugira ngo iperereza rikorwe, bityo bashobore no gufata abandi baba bihishe mu mashyamba yo muri iki kibaya. Ku ruhande rwe, umuyobozi w’intara ya Cibitoke akaba yatangaje ko nta makuru afite kuri iki kibazo.
Tariki ya 13 Nyakanga uyu mwaka hakaba harishwe abandi basore bane nabo bakomoka muri iri shyaka riyoboye igihugu cy’u Burundi ku butaka bwa Congo. Aba bakaba barishwe n’abaturage ubwo babafatiraga muri iki kibaya.
Tubibutse ko muri iki kibaya hamaze gupfira abantu barenga 30 kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho Imbonerakure zishyirwa mu majwi y’abakora ubu bwicanyi, bwibasiriye Inzirakarengane z’abasiviri muri aka gace ka Congo Kinshasa.
Denny Mugisha