Imfungwa 18 zo muri Gereza ya Lisala iherereye mu Ntara ya Mongala muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatorotse nyuma yo kumenya igikuta cy’iyi gereza yubatswe ku bw’abakoloni.
Izi mfungwa zatorotse mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 nyuma yo kumenya icyo gikuta cyubatswe mu myaka irenga 100 ishize.
Roger Zumbu uyobora Umuryango utegamiye kuri Leta w’abajene uzwi nka AJBS abinyujije mu itangazo rigenewe Abanyamakuru yashyize hanze, yavuze ko uku gucika kwatewe n’uburangare bw’ubuyobozi bw’iyi gereza kuko kuri uyu gereza hari umubare muto w’abacungagereza.
Yagize ati “Iperereza twakoze ryagaragaje ko hari Abapolisi babiri bari bari ku burinsi mu gihe hasanzwe harindwa na batanu. Kubera ko ari Gereza nini. Abo bapolisi bairi ni bo bari bacunze gereza ku munsi wo gutoroka.”
Roger Zumbu uvuga ko ibyavuye muri iri perereza babimenyesheje ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’Intara, yasabye ko izi mfungwa zatorotse zishakishwa vuba na bwangu zikaboneka.
Yagize ati “Kuko ni abantu bateye impungenge ubu bari kwidegembwa mu bice bituwe, turasaba Umushinjacyaha Mukuru gutangiza igikorwa cyo kubashakisha byihuse kuko kubafata birashoboka.”
Yavuze ko igikorwa cy’imfungwa zitoroka iyi gereza cyari cyongeye kuba mu mezi abiri ashize aho abagororwa babiri ari bo bari batorotse ndetse Umupolisi wari wabigizemo uruhare akaba yaratawe muri yombi.
RWANDATRIBUNE.COM