Imirwano ikomeye yongeye kumvikana muri Kivu y’amajyaruguru, nk’uko bishimangirwa n’umuvuguzi wa M23 Lawrence Kanyuka.
Kuva mu gitondo cyo ku itariki 1 Gashyantare , ingabo za Congo (FARDC) zikoresheje imbunda nini n’indege zitagira abaderevu, zagabye igitero mu turere dutuwe cyane n’abaturage b’abasivili I Karuba no mu nkengero zaho ndetse no ku bindi birindiro bya M23 byose.
Mu itangazo Kanyuka yashyize hanze, yavuze ko M23 yiyemeje kurinda abaturage b’abasivili bari mu kaga.
Asoza agira bati: “Twibutse Umuryango mpuzamahanga, ikibazo cy’imibereho mibi y’abaturage kiri muri Masisi kubera umutekano muke, gushaka kurimbura amoko, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe na Tshisekedi Tshilombo n’ingabo z’ubumwe bwe harimo FARDC, FDLR, Abacanshuro, igihugu cy’u BURUNDI na SADC.